quranm◉

Surah Al-Haqqah transliteration

◉ Sura · ∞

69:1

ٱلۡحَآقَّةُ ﴿1﴾

Transliteration: Alhaqqatu

Translation: Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka).

69:2

مَا ٱلۡحَآقَّةُ ﴿2﴾

Transliteration: Ma alhaqqatu

Translation: Ukuri kudakumirwa ni iki?

69:3

وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡحَآقَّةُ ﴿3﴾

Transliteration: Wama adraka ma alhaqqatu

Translation: Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa?

69:4

كَذَّبَتۡ ثَمُودُ وَعَادُۢ بِٱلۡقَارِعَةِ ﴿4﴾

Transliteration: Kaththabat thamoodu waAAadun bialqariAAati

Translation: Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka.

69:5

فَأَمَّا ثَمُودُ فَأُهۡلِكُواْ بِٱلطَّاغِيَةِ ﴿5﴾

Transliteration: Faamma thamoodu faohlikoo bialttaghiyati

Translation: Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere.

69:6

وَأَمَّا عَادٞ فَأُهۡلِكُواْ بِرِيحٖ صَرۡصَرٍ عَاتِيَةٖ ﴿6﴾

Transliteration: Waamma AAadun faohlikoo bireehin sarsarin AAatiyatin

Translation: Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya.

69:7

سَخَّرَهَا عَلَيۡهِمۡ سَبۡعَ لَيَالٖ وَثَمَٰنِيَةَ أَيَّامٍ حُسُومٗاۖ فَتَرَى ٱلۡقَوۡمَ فِيهَا صَرۡعَىٰ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٍ خَاوِيَةٖ ﴿7﴾

Transliteration: Sakhkharaha AAalayhim sabAAa layalin wathamaniyata ayyamin husooman fatara alqawma feeha sarAAa kaannahum aAAjazu nakhlin khawiyatun

Translation: (Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere).

69:8

فَهَلۡ تَرَىٰ لَهُم مِّنۢ بَاقِيَةٖ ﴿8﴾

Transliteration: Fahal tara lahum min baqiyatin

Translation: Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo?

69:9

وَجَآءَ فِرۡعَوۡنُ وَمَن قَبۡلَهُۥ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتُ بِٱلۡخَاطِئَةِ ﴿9﴾

Transliteration: Wajaa firAAawnu waman qablahu waalmutafikatu bialkhatiati

Translation: Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha,

69:10

فَعَصَوۡاْ رَسُولَ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَهُمۡ أَخۡذَةٗ رَّابِيَةً ﴿10﴾

Transliteration: FaAAasaw rasoola rabbihim faakhathahum akhthatan rabiyatan

Translation: Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze.

69:11

إِنَّا لَمَّا طَغَا ٱلۡمَآءُ حَمَلۡنَٰكُمۡ فِي ٱلۡجَارِيَةِ ﴿11﴾

Transliteration: Inna lamma tagha almao hamalnakum fee aljariyati

Translation: Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato.

69:12

لِنَجۡعَلَهَا لَكُمۡ تَذۡكِرَةٗ وَتَعِيَهَآ أُذُنٞ وَٰعِيَةٞ ﴿12﴾

Transliteration: LinajAAalaha lakum tathkiratan wataAAiyaha othunun waAAiyatun

Translation: Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane.

69:13

فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ نَفۡخَةٞ وَٰحِدَةٞ ﴿13﴾

Transliteration: Faitha nufikha fee alssoori nafkhatun wahidatun

Translation: Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere).

69:14

وَحُمِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةٗ وَٰحِدَةٗ ﴿14﴾

Transliteration: Wahumilati alardu waaljibalu fadukkata dakkatan wahidatan

Translation: Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe.

69:15

فَيَوۡمَئِذٖ وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ ﴿15﴾

Transliteration: Fayawmaithin waqaAAati alwaqiAAatu

Translation: Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze.

69:16

وَٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَهِيَ يَوۡمَئِذٖ وَاهِيَةٞ ﴿16﴾

Transliteration: Wainshaqqati alssamao fahiya yawmaithin wahiyatun

Translation: N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura).

69:17

وَٱلۡمَلَكُ عَلَىٰٓ أَرۡجَآئِهَاۚ وَيَحۡمِلُ عَرۡشَ رَبِّكَ فَوۡقَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ ثَمَٰنِيَةٞ ﴿17﴾

Transliteration: Waalmalaku AAala arjaiha wayahmilu AAarsha rabbika fawqahum yawmaithin thamaniyatun

Translation: N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi ya Nyagasani wawe.

69:18

يَوۡمَئِذٖ تُعۡرَضُونَ لَا تَخۡفَىٰ مِنكُمۡ خَافِيَةٞ ﴿18﴾

Transliteration: Yawmaithin tuAAradoona la takhfa minkum khafiyatun

Translation: Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana.

69:19

فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَيَقُولُ هَآؤُمُ ٱقۡرَءُواْ كِتَٰبِيَهۡ ﴿19﴾

Transliteration: Faamma man ootiya kitabahu biyameenihi fayaqoolu haomu iqraoo kitabiyah

Translation: Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.”

69:20

إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَٰقٍ حِسَابِيَهۡ ﴿20﴾

Transliteration: Innee thanantu annee mulaqin hisabiyah

Translation: Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze).

69:21

فَهُوَ فِي عِيشَةٖ رَّاضِيَةٖ ﴿21﴾

Transliteration: Fahuwa fee AAeeshatin radiyatin

Translation: Azaba mu buzima bw’umunezero,

69:22

فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ ﴿22﴾

Transliteration: Fee jannatin AAaliyatin

Translation: Mu busitani buhebuje,

69:23

قُطُوفُهَا دَانِيَةٞ ﴿23﴾

Transliteration: Qutoofuha daniyatun

Translation: Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo).

69:24

كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَآ أَسۡلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡأَيَّامِ ٱلۡخَالِيَةِ ﴿24﴾

Transliteration: Kuloo waishraboo haneean bima aslaftum fee alayyami alkhaliyati

Translation: (Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).”

69:25

وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِشِمَالِهِۦ فَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُوتَ كِتَٰبِيَهۡ ﴿25﴾

Transliteration: Waamma man ootiya kitabahu bishimalihi fayaqoolu ya laytanee lam oota kitabiyah

Translation: Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”,

69:26

وَلَمۡ أَدۡرِ مَا حِسَابِيَهۡ ﴿26﴾

Transliteration: Walam adri ma hisabiyah

Translation: Sinamenye iby’ibarura ryanjye!

69:27

يَٰلَيۡتَهَا كَانَتِ ٱلۡقَاضِيَةَ ﴿27﴾

Transliteration: Ya laytaha kanati alqadiyatu

Translation: Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu.

69:28

مَآ أَغۡنَىٰ عَنِّي مَالِيَهۡۜ ﴿28﴾

Transliteration: Ma aghna AAannee maliyah

Translation: Umutungo wanjye nta cyo wamariye!

69:29

هَلَكَ عَنِّي سُلۡطَٰنِيَهۡ ﴿29﴾

Transliteration: Halaka AAannee sultaniyah

Translation: N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse).

69:30

خُذُوهُ فَغُلُّوهُ ﴿30﴾

Transliteration: Khuthoohu faghulloohu

Translation: (Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe,

69:31

ثُمَّ ٱلۡجَحِيمَ صَلُّوهُ ﴿31﴾

Transliteration: Thumma aljaheema salloohu

Translation: Maze mumutwikire mu muriro,

69:32

ثُمَّ فِي سِلۡسِلَةٖ ذَرۡعُهَا سَبۡعُونَ ذِرَاعٗا فَٱسۡلُكُوهُ ﴿32﴾

Transliteration: Thumma fee silsilatin tharAAuha sabAAoona thiraAAan faoslukoohu

Translation: Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a mirongo irindwi.

69:33

إِنَّهُۥ كَانَ لَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ ٱلۡعَظِيمِ ﴿33﴾

Transliteration: Innahu kana la yuminu biAllahi alAAatheemi

Translation: Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga.

69:34

وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ ﴿34﴾

Transliteration: Wala yahuddu AAala taAAami almiskeeni

Translation: Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene.

69:35

فَلَيۡسَ لَهُ ٱلۡيَوۡمَ هَٰهُنَا حَمِيمٞ ﴿35﴾

Transliteration: Falaysa lahu alyawma hahuna hameemun

Translation: None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)

69:36

وَلَا طَعَامٌ إِلَّا مِنۡ غِسۡلِينٖ ﴿36﴾

Transliteration: Wala taAAamun illa min ghisleenin

Translation: Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro),

69:37

لَّا يَأۡكُلُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡخَٰطِـُٔونَ ﴿37﴾

Transliteration: La yakuluhu illa alkhatioona

Translation: Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.”

69:38

فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَا تُبۡصِرُونَ ﴿38﴾

Transliteration: Fala oqsimu bima tubsiroona

Translation: Rwose ndahiye ibyo mureba,

69:39

وَمَا لَا تُبۡصِرُونَ ﴿39﴾

Transliteration: Wama la tubsiroona

Translation: N’ibyo mutareba.

69:40

إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ ﴿40﴾

Transliteration: Innahu laqawlu rasoolin kareemin

Translation: Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi).

69:41

وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَاعِرٖۚ قَلِيلٗا مَّا تُؤۡمِنُونَ ﴿41﴾

Transliteration: Wama huwa biqawli shaAAirin qaleelan ma tuminoona

Translation: Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake!

69:42

وَلَا بِقَوۡلِ كَاهِنٖۚ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ ﴿42﴾

Transliteration: Wala biqawli kahinin qaleelan ma tathakkaroona

Translation: Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake!

69:43

تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ ﴿43﴾

Transliteration: Tanzeelun min rabbi alAAalameena

Translation: (Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.

69:44

وَلَوۡ تَقَوَّلَ عَلَيۡنَا بَعۡضَ ٱلۡأَقَاوِيلِ ﴿44﴾

Transliteration: Walaw taqawwala AAalayna baAAda alaqaweeli

Translation: N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),

69:45

لَأَخَذۡنَا مِنۡهُ بِٱلۡيَمِينِ ﴿45﴾

Transliteration: Laakhathna minhu bialyameeni

Translation: Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.

69:46

ثُمَّ لَقَطَعۡنَا مِنۡهُ ٱلۡوَتِينَ ﴿46﴾

Transliteration: Thumma laqataAAna minhu alwateena

Translation: Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).

69:47

فَمَا مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ عَنۡهُ حَٰجِزِينَ ﴿47﴾

Transliteration: Fama minkum min ahadin AAanhu hajizeena

Translation: Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).

69:48

وَإِنَّهُۥ لَتَذۡكِرَةٞ لِّلۡمُتَّقِينَ ﴿48﴾

Transliteration: Wainnahu latathkiratun lilmuttaqeena

Translation: Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah.

69:49

وَإِنَّا لَنَعۡلَمُ أَنَّ مِنكُم مُّكَذِّبِينَ ﴿49﴾

Transliteration: Wainna lanaAAlamu anna minkum mukaththibeena

Translation: Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an).

69:50

وَإِنَّهُۥ لَحَسۡرَةٌ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ ﴿50﴾

Transliteration: Wainnahu lahasratun AAala alkafireena

Translation: Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi.

69:51

وَإِنَّهُۥ لَحَقُّ ٱلۡيَقِينِ ﴿51﴾

Transliteration: Wainnahu lahaqqu alyaqeeni

Translation: Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho.

69:52

فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ ﴿52﴾

Transliteration: Fasabbih biismi rabbika alAAatheemi

Translation: Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.

Transliteration source: English Transliteration by Tanzil. Used under Tanzil's non-commercial terms; see the source and latest updates at Tanzil. Tanzil translation download