quranm◉

Surah 'Abasa transliteration

◉ Sura · ∞

80:1

عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ ﴿1﴾

Transliteration: AAabasa watawalla

Translation: (Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.

80:2

أَن جَآءَهُ ٱلۡأَعۡمَىٰ ﴿2﴾

Transliteration: An jaahu alaAAma

Translation: Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).

80:3

وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ ﴿3﴾

Transliteration: Wama yudreeka laAAallahu yazzakka

Translation: Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?

80:4

أَوۡ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكۡرَىٰٓ ﴿4﴾

Transliteration: Aw yaththakkaru fatanfaAAahu alththikra

Translation: Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?

80:5

أَمَّا مَنِ ٱسۡتَغۡنَىٰ ﴿5﴾

Transliteration: Amma mani istaghna

Translation: Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),

80:6

فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ ﴿6﴾

Transliteration: Faanta lahu tasadda

Translation: Ni we witaho,

80:7

وَمَا عَلَيۡكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ ﴿7﴾

Transliteration: Wama AAalayka alla yazzakka

Translation: Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).

80:8

وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسۡعَىٰ ﴿8﴾

Transliteration: Waamma man jaaka yasAAa

Translation: Ariko wa wundi uje akugana yihuta,

80:9

وَهُوَ يَخۡشَىٰ ﴿9﴾

Transliteration: Wahuwa yakhsha

Translation: Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),

80:10

فَأَنتَ عَنۡهُ تَلَهَّىٰ ﴿10﴾

Transliteration: Faanta AAanhu talahha

Translation: Uramwirengagiza (ukita ku bandi),

80:11

كَلَّآ إِنَّهَا تَذۡكِرَةٞ ﴿11﴾

Transliteration: Kalla innaha tathkiratun

Translation: Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.

80:12

فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ ﴿12﴾

Transliteration: Faman shaa thakarahu

Translation: Bityo, ubishaka nayizirikane.

80:13

فِي صُحُفٖ مُّكَرَّمَةٖ ﴿13﴾

Transliteration: Fee suhufin mukarramatin

Translation: (Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),

80:14

مَّرۡفُوعَةٖ مُّطَهَّرَةِۭ ﴿14﴾

Transliteration: MarfooAAatin mutahharatin

Translation: Zubahitse kandi zejejwe,

80:15

بِأَيۡدِي سَفَرَةٖ ﴿15﴾

Transliteration: Biaydee safaratin

Translation: Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),

80:16

كِرَامِۭ بَرَرَةٖ ﴿16﴾

Transliteration: Kiramin bararatin

Translation: B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.

80:17

قُتِلَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَآ أَكۡفَرَهُۥ ﴿17﴾

Transliteration: Qutila alinsanu ma akfarahu

Translation: Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!

80:18

مِنۡ أَيِّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥ ﴿18﴾

Transliteration: Min ayyi shayin khalaqahu

Translation: Ese (Allah) yamuremye mu ki?

80:19

مِن نُّطۡفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ ﴿19﴾

Transliteration: Min nutfatin khalaqahu faqaddarahu

Translation: Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,

80:20

ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ ﴿20﴾

Transliteration: Thumma alssabeela yassarahu

Translation: Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).

80:21

ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقۡبَرَهُۥ ﴿21﴾

Transliteration: Thumma amatahu faaqbarahu

Translation: Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,

80:22

ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ ﴿22﴾

Transliteration: Thumma itha shaa ansharahu

Translation: Kandi igihe azabishakira azamuzura.

80:23

كَلَّا لَمَّا يَقۡضِ مَآ أَمَرَهُۥ ﴿23﴾

Transliteration: Kalla lamma yaqdi ma amarahu

Translation: Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.

80:24

فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ ﴿24﴾

Transliteration: Falyanthuri alinsanu ila taAAamihi

Translation: Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;

80:25

أَنَّا صَبَبۡنَا ٱلۡمَآءَ صَبّٗا ﴿25﴾

Transliteration: Anna sababna almaa sabban

Translation: Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,

80:26

ثُمَّ شَقَقۡنَا ٱلۡأَرۡضَ شَقّٗا ﴿26﴾

Transliteration: Thumma shaqaqna alarda shaqqan

Translation: Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),

80:27

فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا حَبّٗا ﴿27﴾

Transliteration: Faanbatna feeha habban

Translation: Maze tukabumezamo impeke,

80:28

وَعِنَبٗا وَقَضۡبٗا ﴿28﴾

Transliteration: WaAAinaban waqadban

Translation: N’imizabibu n’imboga,

80:29

وَزَيۡتُونٗا وَنَخۡلٗا ﴿29﴾

Transliteration: Wazaytoonan wanakhlan

Translation: N’imizeti n’imitende,

80:30

وَحَدَآئِقَ غُلۡبٗا ﴿30﴾

Transliteration: Wahadaiqa ghulban

Translation: N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,

80:31

وَفَٰكِهَةٗ وَأَبّٗا ﴿31﴾

Transliteration: Wafakihatan waabban

Translation: N’imbuto n’ubwatsi,

80:32

مَّتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِأَنۡعَٰمِكُمۡ ﴿32﴾

Transliteration: MataAAan lakum walianAAamikum

Translation: Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.

80:33

فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ ﴿33﴾

Transliteration: Faitha jaati alssakhkhatu

Translation: Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,

80:34

يَوۡمَ يَفِرُّ ٱلۡمَرۡءُ مِنۡ أَخِيهِ ﴿34﴾

Transliteration: Yawma yafirru almaro min akheehi

Translation: Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,

80:35

وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ ﴿35﴾

Transliteration: Waommihi waabeehi

Translation: (Ahunge) nyina na se,

80:36

وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ ﴿36﴾

Transliteration: Wasahibatihi wabaneehi

Translation: N’umugore we n’abana be,

80:37

لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ يَوۡمَئِذٖ شَأۡنٞ يُغۡنِيهِ ﴿37﴾

Transliteration: Likulli imriin minhum yawmaithin shanun yughneehi

Translation: Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).

80:38

وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ مُّسۡفِرَةٞ ﴿38﴾

Transliteration: Wujoohun yawmaithin musfiratun

Translation: Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,

80:39

ضَاحِكَةٞ مُّسۡتَبۡشِرَةٞ ﴿39﴾

Transliteration: Dahikatun mustabshiratun

Translation: Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).

80:40

وَوُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ عَلَيۡهَا غَبَرَةٞ ﴿40﴾

Transliteration: Wawujoohun yawmaithin AAalayha ghabaratun

Translation: Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,

80:41

تَرۡهَقُهَا قَتَرَةٌ ﴿41﴾

Transliteration: Tarhaquha qataratun

Translation: Bwarenzwe n’umwijima.

80:42

أُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَفَرَةُ ٱلۡفَجَرَةُ ﴿42﴾

Transliteration: Olaika humu alkafaratu alfajaratu

Translation: Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.

Transliteration source: English Transliteration by Tanzil. Used under Tanzil's non-commercial terms; see the source and latest updates at Tanzil. Tanzil translation download