quranm◉

Surah Al-Buruj transliteration

◉ Sura · ∞

85:1

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ ﴿1﴾

Transliteration: Waalssamai thati alburooji

Translation: Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),

85:2

وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ ﴿2﴾

Transliteration: Waalyawmi almawAAoodi

Translation: N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),

85:3

وَشَاهِدٖ وَمَشۡهُودٖ ﴿3﴾

Transliteration: Washahidin wamashhoodin

Translation: N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).

85:4

قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ ﴿4﴾

Transliteration: Qutila ashabu alukhdoodi

Translation: Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,

85:5

ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ ﴿5﴾

Transliteration: Alnnari thati alwaqoodi

Translation: Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,

85:6

إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٞ ﴿6﴾

Transliteration: Ith hum AAalayha quAAoodun

Translation: Ubwo babaga bawicaye impande,

85:7

وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٞ ﴿7﴾

Transliteration: Wahum AAala ma yafAAaloona bialmumineena shuhoodun

Translation: Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).

85:8

وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ ﴿8﴾

Transliteration: Wama naqamoo minhum illa an yuminoo biAllahi alAAazeezi alhameedi

Translation: Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,

85:9

ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ ﴿9﴾

Transliteration: Allathee lahu mulku alssamawati waalardi waAllahu AAala kulli shayin shaheedun

Translation: Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.

85:10

إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ ﴿10﴾

Transliteration: Inna allatheena fatanoo almumineena waalmuminati thumma lam yatooboo falahum AAathabu jahannama walahum AAathabu alhareeqi

Translation: Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.

85:11

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّـٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ ﴿11﴾

Transliteration: Inna allatheena amanoo waAAamiloo alssalihati lahum jannatun tajree min tahtiha alanharu thalika alfawzu alkabeeru

Translation: Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.

85:12

إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ ﴿12﴾

Transliteration: Inna batsha rabbika lashadeedun

Translation: Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.

85:13

إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ ﴿13﴾

Transliteration: Innahu huwa yubdio wayuAAeedu

Translation: Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).

85:14

وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ ﴿14﴾

Transliteration: Wahuwa alghafooru alwadoodu

Translation: Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),

85:15

ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ ﴿15﴾

Transliteration: Thoo alAAarshi almajeedi

Translation: Nyiri Ar’shi, Nyirikuzo,

85:16

فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ ﴿16﴾

Transliteration: FaAAAAalun lima yureedu

Translation: Ukora ibyo ashaka akanabinoza.

85:17

هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ ﴿17﴾

Transliteration: Hal ataka hadeethu aljunoodi

Translation: Ese wamenye inkuru z’ingabo?

85:18

فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ ﴿18﴾

Transliteration: FirAAawna wathamooda

Translation: Za Farawo n’iz’aba Thamudu?

85:19

بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٖ ﴿19﴾

Transliteration: Bali allatheena kafaroo fee taktheebin

Translation: Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).

85:20

وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ ﴿20﴾

Transliteration: WaAllahu min waraihim muheetun

Translation: Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).

85:21

بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٞ مَّجِيدٞ ﴿21﴾

Transliteration: Bal huwa quranun majeedun

Translation: Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,

85:22

فِي لَوۡحٖ مَّحۡفُوظِۭ ﴿22﴾

Transliteration: Fee lawhin mahfoothin

Translation: (Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).

Transliteration source: English Transliteration by Tanzil. Used under Tanzil's non-commercial terms; see the source and latest updates at Tanzil. Tanzil translation download