quranm◉

Surah Al-Fajr transliteration

◉ Sura · ∞

89:1

وَٱلۡفَجۡرِ ﴿1﴾

Transliteration: Waalfajri

Translation: Ndahiye umuseke,

89:2

وَلَيَالٍ عَشۡرٖ ﴿2﴾

Transliteration: Walayalin AAashrin

Translation: N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja),

89:3

وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ ﴿3﴾

Transliteration: WaalshshafAAi waalwatri

Translation: N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah),

89:4

وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ ﴿4﴾

Transliteration: Waallayli itha yasri

Translation: N’ijoro iyo rihita,

89:5

هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٞ لِّذِي حِجۡرٍ ﴿5﴾

Transliteration: Hal fee thalika qasamun lithee hijrin

Translation: Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)?

89:6

أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ ﴿6﴾

Transliteration: Alam tara kayfa faAAala rabbuka biAAadin

Translation: Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi?

89:7

إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ ﴿7﴾

Transliteration: Irama thati alAAimadi

Translation: (Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende),

89:8

ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ ﴿8﴾

Transliteration: Allatee lam yukhlaq mithluha fee albiladi

Translation: Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi.

89:9

وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ ﴿9﴾

Transliteration: Wathamooda allatheena jaboo alssakhra bialwadi

Translation: N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)?

89:10

وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ ﴿10﴾

Transliteration: WafirAAawna thee alawtadi

Translation: Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)?

89:11

ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ ﴿11﴾

Transliteration: Allatheena taghaw fee albiladi

Translation: Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi,

89:12

فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ ﴿12﴾

Transliteration: Faaktharoo feeha alfasada

Translation: Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije,

89:13

فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ ﴿13﴾

Transliteration: Fasabba AAalayhim rabbuka sawta AAathabin

Translation: Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza,

89:14

إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ ﴿14﴾

Transliteration: Inna rabbaka labialmirsadi

Translation: Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi).

89:15

فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ ﴿15﴾

Transliteration: Faamma alinsanu itha ma ibtalahu rabbuhu faakramahu wanaAAAAamahu fayaqoolu rabbee akramani

Translation: Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.”

89:16

وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ ﴿16﴾

Transliteration: Waamma itha ma ibtalahu faqadara AAalayhi rizqahu fayaqoolu rabbee ahanani

Translation: Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!”

89:17

كَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ ﴿17﴾

Transliteration: Kalla bal la tukrimoona alyateema

Translation: Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi,

89:18

وَلَا تَحَـٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ ﴿18﴾

Transliteration: Wala tahaddoona AAala taAAami almiskeeni

Translation: Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene!

89:19

وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلٗا لَّمّٗا ﴿19﴾

Transliteration: Watakuloona altturatha aklan lamman

Translation: Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara,

89:20

وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبّٗا جَمّٗا ﴿20﴾

Transliteration: Watuhibboona almala hubban jamman

Translation: Ndetse mugakunda imitungo bikabije.

89:21

كَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكّٗا دَكّٗا ﴿21﴾

Transliteration: Kalla itha dukkati alardu dakkan dakkan

Translation: Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice),

89:22

وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفّٗا صَفّٗا ﴿22﴾

Transliteration: Wajaa rabbuka waalmalaku saffan saffan

Translation: Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye,

89:23

وَجِاْيٓءَ يَوۡمَئِذِۭ بِجَهَنَّمَۚ يَوۡمَئِذٖ يَتَذَكَّرُ ٱلۡإِنسَٰنُ وَأَنَّىٰ لَهُ ٱلذِّكۡرَىٰ ﴿23﴾

Transliteration: Wajeea yawmaithin bijahannama yawmaithin yatathakkaru alinsanu waanna lahu alththikra

Translation: Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki?

89:24

يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي قَدَّمۡتُ لِحَيَاتِي ﴿24﴾

Transliteration: Yaqoolu ya laytanee qaddamtu lihayatee

Translation: Azicuza avuga ati “Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)!

89:25

فَيَوۡمَئِذٖ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُۥٓ أَحَدٞ ﴿25﴾

Transliteration: Fayawmaithin la yuAAaththibu AAathabahu ahadun

Translation: Kuri uwo munsi ibihano (Allah) azahanisha nta wundi ushobora kubihanisha.

89:26

وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُۥٓ أَحَدٞ ﴿26﴾

Transliteration: Wala yoothiqu wathaqahu ahadun

Translation: Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese.

89:27

يَـٰٓأَيَّتُهَا ٱلنَّفۡسُ ٱلۡمُطۡمَئِنَّةُ ﴿27﴾

Transliteration: Ya ayyatuha alnnafsu almutmainnatu

Translation: (Umwemeramana azabwirwa ati) “Yewe roho ituje!”

89:28

ٱرۡجِعِيٓ إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةٗ مَّرۡضِيَّةٗ ﴿28﴾

Transliteration: IrjiAAee ila rabbiki radiyatan mardiyyatan

Translation: “Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na We akwishimiye!”

89:29

فَٱدۡخُلِي فِي عِبَٰدِي ﴿29﴾

Transliteration: Faodkhulee fee AAibadee

Translation: “Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)”,

89:30

وَٱدۡخُلِي جَنَّتِي ﴿30﴾

Transliteration: Waodkhulee jannatee

Translation: “Uninjire mu Ijuru ryanjye!”

Transliteration source: English Transliteration by Tanzil. Used under Tanzil's non-commercial terms; see the source and latest updates at Tanzil. Tanzil translation download