quranm◉

Surah Al-Inshiqaq transliteration

◉ Sura · ∞

84:1

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتۡ ﴿1﴾

Transliteration: Itha alssamao inshaqqat

Translation: Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),

84:2

وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ ﴿2﴾

Transliteration: Waathinat lirabbiha wahuqqat

Translation: Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),

84:3

وَإِذَا ٱلۡأَرۡضُ مُدَّتۡ ﴿3﴾

Transliteration: Waitha alardu muddat

Translation: N’igihe isi izaringanizwa,

84:4

وَأَلۡقَتۡ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتۡ ﴿4﴾

Transliteration: Waalqat ma feeha watakhallat

Translation: Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,

84:5

وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ ﴿5﴾

Transliteration: Waathinat lirabbiha wahuqqat

Translation: Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),

84:6

يَـٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدۡحٗا فَمُلَٰقِيهِ ﴿6﴾

Transliteration: Ya ayyuha alinsanu innaka kadihun ila rabbika kadhan famulaqeehi

Translation: Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).

84:7

فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ ﴿7﴾

Transliteration: Faama man ootiya kitabahu biyameenihi

Translation: Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,

84:8

فَسَوۡفَ يُحَاسَبُ حِسَابٗا يَسِيرٗا ﴿8﴾

Transliteration: Fasawfa yuhasabu hisaban yaseeran

Translation: Azabarurirwa mu buryo bworoshye,

84:9

وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورٗا ﴿9﴾

Transliteration: Wayanqalibu ila ahlihi masrooran

Translation: Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!

84:10

وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهۡرِهِۦ ﴿10﴾

Transliteration: Waamma man ootiya kitabahu waraa thahrihi

Translation: Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,

84:11

فَسَوۡفَ يَدۡعُواْ ثُبُورٗا ﴿11﴾

Transliteration: Fasawfa yadAAoo thubooran

Translation: Azisabira kurimbuka,

84:12

وَيَصۡلَىٰ سَعِيرًا ﴿12﴾

Transliteration: Wayasla saAAeeran

Translation: Kandi azahira mu muriro ugurumana.

84:13

إِنَّهُۥ كَانَ فِيٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورًا ﴿13﴾

Transliteration: Innahu kana fee ahlihi masrooran

Translation: Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,

84:14

إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ ﴿14﴾

Transliteration: Innahu thanna an lan yahoora

Translation: Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).

84:15

بَلَىٰٓۚ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرٗا ﴿15﴾

Transliteration: Bala inna rabbahu kana bihi baseeran

Translation: Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.

84:16

فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلشَّفَقِ ﴿16﴾

Transliteration: Fala oqsimu bialshshafaqi

Translation: Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,

84:17

وَٱلَّيۡلِ وَمَا وَسَقَ ﴿17﴾

Transliteration: Waallayli wama wasaqa

Translation: N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),

84:18

وَٱلۡقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ ﴿18﴾

Transliteration: Waalqamari itha ittasaqa

Translation: N’ukwezi igihe kuzuye,

84:19

لَتَرۡكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٖ ﴿19﴾

Transliteration: Latarkabunna tabaqan AAan tabaqin

Translation: Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)

84:20

فَمَا لَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ ﴿20﴾

Transliteration: Fama lahum la yuminoona

Translation: Ese babaye bate, kuki batemera?

84:21

وَإِذَا قُرِئَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقُرۡءَانُ لَا يَسۡجُدُونَۤ۩ ﴿21﴾

Transliteration: Waitha quria AAalayhimu alquranu la yasjudoona

Translation: Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.

84:22

بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُكَذِّبُونَ ﴿22﴾

Transliteration: Bali allatheena kafaroo yukaththiboona

Translation: Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).

84:23

وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يُوعُونَ ﴿23﴾

Transliteration: WaAllahu aAAlamu bima yooAAoona

Translation: Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).

84:24

فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ ﴿24﴾

Transliteration: Fabashshirhum biAAathabin aleemin

Translation: Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.

84:25

إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونِۭ ﴿25﴾

Transliteration: Illa allatheena amanoo waAAamiloo alssalihati lahum ajrun ghayru mamnoonin

Translation: Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).

Transliteration source: English Transliteration by Tanzil. Used under Tanzil's non-commercial terms; see the source and latest updates at Tanzil. Tanzil translation download